New Lyrics

Sarah Uwera Sanyu – Mwana wanjye Lyrics

Sarah Uwera Sanyu - Mwana wanjye Lyrics
Sarah Uwera Sanyu – Mwana wanjye Lyrics

Sarah Uwera Sanyu – Mwana wanjye Lyrics. Ikintu cy’agaciro ufite uragifuhira
Kandi burya umwana n’ishusho y’umubyeyi
Nkundira ngutongere mbere yuko utangira
Kwigisha no gutoza uy’umwana wanjye
Dore iminsi yose amaze yiberaga mu iteto
Ntaho ahurira n’amasomo yagahanyu
Ariko noneho ubwo atangiye ishuri ry’ubuzima
Amaso ye azahumuka amenye ikiza n’ikibi
Wa si we ndakwinginze uzamwigishe witonze
Gutandukanya ibiryoshye ndetse n’ibirura

Mwigishe kwigirira icyizere
Agire urukundo n’umurava
Kuba inshuti y’ubwenge bizamubera inzira
Yo gutsinda ndetse no kuramba

Namenya ko abantu bose burya Atari shyashya
Mutoze gutega amatwi atinde kuvuga
Mwigishe kuvangura ukuri n’ibinyoma
Amenye ko ubwenge buvomwa mu bitabo
Uzamubwire ko ineza igamburuza ubuhemu
Kandi ko ibishashagirana byose si zahabu
Mutoze gutecyereza kandi ajye ategereza
Kwihangana no kwizera biruta urupfu
Rwose ntuzamurere bajeyi wa si we
Ndashaka ko azavamo ingirakamaro

Mwigishe kwigirira icyizere
Agire urukundo n’umurava
Kuba inshuti y’ubwenge bizamubera inzira
Yo gutsinda ndetse no kuramba

Mwigishe kwigirira icyizere
Agire urukundo n’umurava
Kuba inshuti y’ubwenge bizamubera inzira
Yo gutsinda ndetse no kuramba

The Akwaboahs – Awerekyekyere (Remix) (Father & Son)

Related Articles

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Back to top button