New Lyrics

Mbebayinzungu – Akabeba Lyrics

Mbebayinzungu - Akabeba Lyrics
Mbebayinzungu – Akabeba Lyrics

Mbebayinzungu – Akabeba Lyrics. INTRO
Country records
Nicaye kwa Muganga aaaah
Saa sita z’amanywa haaah
Mfite igikapu muntoki heeheheeeh
Na telemusi muntoki
Eleeeeeh

VERSE 1
Madamu wanjye kw’iseta
Hashize umwanya muto mbona umuganga arasohotse
Ati Mbeba komeza usenge ntibyoroshye
Ako kanya mpfukama hasi agahanga gahinduka ipasi
Mwene gakwanji nambara inkindi ikirere gihinduka ukundi
Ayo nazigamye ashorwa uwo munsi
Imana ndengera irya none dore nciye bugufi
Umupampe wanjye rwose Mana ntagwe kugasi
Ndinda iy’isi ndinda umubi kora umuti
Hashize umwanya muto ngiye kumva numva ijwi riti

PRE-CHORUS
N’umuhungu (n’umuhungu)
N’umuhungu (n’umuhungu)
N’umuhungu (n’umuhungu)

CHORUS
Muvuze impundu we (ayiih)
Muvuze akamo wee
Muvuze impundu we
Akabeba gato kavutse
Muvuze impundu we (ayiih)
Muvuze akamo wee
Muvuze impundu we
Akabeba gato kavutse
Muvuze impundu we (ayiih)
Muvuze akamo wee
Muvuze impundu we
Akabeba gato kavutse
Muvuze impundu we (ayiih)
Muvuze akamo wee
Muvuze impundu we
Akabeba gato kavutse

VERSE 2
Komeza ukure, komeza wige, komeza utsinde, komeza uhirwe
Komeza wumve, komeza utwike, komeza usenge
Uzurira imisozi ihanamye uzabona byinshi baharaye
N’impyisi nyinshi zikanuye zinopfora agasimbutse
Nubibona mwana wanjye rwose uzace bugufi
Niwo murage nguhaye rwose uzakugeza kutsinzi
N’iso ubikubwiye sha iy’isi yuzuyemo ababisha
Gusa ukuri kuranesha niwo mutungo ufite ubarusha
Inkota mubiganza ntabwenge ntacyo yamara
Imana mpa umutima niryo pfundo ryo kubaho
Ntutinye urupfu kuko hababaza ubuzima
Haguma amagara naho imirizo iramera

PRE-CHORUS
Nicaye kwa Muganga haaa
Saa Sita z’amanywa haaa
Mfite igikapu mu ntoki eeehhh
Na telemusi muntoki eeehh

CHORUS
Muvuze impundu we (ayiih)
Muvuze akamo wee
Muvuze impundu we
Akabeba gato kavutse
Muvuze impundu we (ayiih)
Muvuze akamo wee
Muvuze impundu we
Akabeba gato kavutse
Muvuze impundu we (ayiih)
Muvuze akamo wee
Muvuze impundu we
Akabeba gato kavutse
Muvuze impundu we (ayiih)
Muvuze akamo wee
Muvuze impundu we
Akabeba gato kavutse

Ajebo Hustlers Ft Davido – Barawo (Remix) Lyrics

Tags

Related Articles

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Back to top button
Close
Close